Abagabo batatu bavukana umwe yahasize ubuzima nyuma yaho babiri muribo bapfuye ubugali ubwo umwe muribo yari asabye ko bamwongera, imirwano ihera aho mukuru wabo agiye kubakiza bamukubita icyuma mu mutwe yikubita hasi ahita yitaba Imana.
Amakuru avuga ko abo bagabo bari bagiye gusura nyina wabo utuye mu gace kitwa Seregeya kuruyu wa 27 Nyakanga 2022.
Byaze nimugoroba bajya ku meza gufata amafunguro ya nijoro, hanyuma umwe muribo asaba ko yakongerwa ubugali kuko yumvaga adahaze, ubwo amahane yahereye aho barafatana batangira kurwana.
Umukuru muribo ajya kubakiza hanyuma umwe abatura icyuma kiremereye akimukubita mu mutwe ahita yikubita hasi bamujyanye kwa muganga ahita yitaba Imana bakiri munzira nkuko ikinyamakuru Taifa leo cyabyanditse.
Umuyobozi wa Police mu
gace ka Likuyani, Charles Muthui. yavuze ko uwakoze ayo mabara yatawe muriyombi akaba agiye gu kurikiranwaho icyaha cyo kwica.
Icyatangaje abantu nuko abo bagabo bose uko ari batatu bubatse bafite abagore bakibaza uburyo bajya kurwanira ubugari kwanyina bikaviramo umwe kuhasiga ubuzima.
Bagabo John