•     

Umukobwa wari wagiye kwizihiza umunsi wa Saint Valentin n'umukunzi we, basanze yapfuye

Kuri uyu wa gatanu yariki ya 14 Gashyantare 2025 ni umunsi w'abakundana uzwi nka Saint Valentin, mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y'umukobwa wari wagiye kwizihiza uwo munsi wa Saint Valentin n'umukunzi we nyuma baza kubona umurambo we.

Yagaragaye yitabye Imana nyuma yo kujya kwizihiza umunsi wa Saint Valentin n'umukunzi we

Amakuru avuga ko umukobwa witwa Risper Ng’endo, w'inyaka 26, wari utuye mu gace ka Kirima mu Ntara ya Kirinyaga, yagaragaye yitabye Imana nyuma yaho yari yafashe urugendo rwerekeza muri Nairobi aho yari yagiye kwizihiza umunsi wa Saint Valentin hamwe n'umukunzi we.

Kimwe mu binyamakuru byo muri Kenya, cyanditse ko  uyu nyakwigendera Ng'endo, yasezeye mu rugo tariki ya 1 Gashyantare 2025, ababwira ko agiye gusura umuhungu w'inshutiye bari bamaranye imyaka itandatu bakundana ndetse n'iwabo bakaba bari bazi uwo musore.

Uyu mukobwa akigera ku  ri uwo musore bakundana, yahise ahamagara  murumuna we amubwira ko yagezeyo.

Ariko nyuma y'iminsi ibiri bahamagaye uwo mu kobwa maze Telephone ye yitabwa nuwo musore  maze abishongoraho ababwira ko umukobwa wabo bajyanye muri Amerika.

Nyuma yo kumva ayo magambo yuko umwana wabo yagiye muri Amerika, bahise bagira impungenge kuko nta Passport yari afite.

Nibwo bahise bamenyesha Polisi maze batangira gushakisha aho umwana wabo yaba ari,  tariki ya 5 Gashyantare 2025 nibwo Polisi yahise imenyesha ko babonye umurambo w'umwana wabo.

Gusa kugeza ubu ntabwo uwo musore bicyekwa ko yaba ariwe wagize uruhare mu rupfu rw'uwo mwana wabo ntabwo aratabwa muriyombi.

Bagabo John