•     

Umupangayi yishe mugenzi we amuziza kwanga gutanga 1,000 y'Umuriro

Tanzania: Polisi yo muri Arusha yataye muri yombi umukobwa witwa Brandina Fred, wishe umusore amuteye icyuma bapfuye ko yanze gutanga amashilingi 1,000 yo kugura Umuriro aho mu gipango bakodesha

Yishwe azira kwanga gutanga Amafaranga 1000 yo kugura umuriro

Amakuru avuga ko nyakwigendera Erick Adam yanze gutanga amafaranga 1,000 basanzwe batanga yo kugura Umuriro, bituma havuka amakimbirane gutyo.

Uwo mukobwa ngo yari mugikoni atetse hanyuma abwira Erick gutanga amafaranga 1,000 bakagura umuriro Erick yanga kuyatanga, muri izo ntonganya nibwo Brandina Fred yahise atera icyuma uwo Erick ava amaraso menshi bamujyana kwa muganga ariko birangira yitabye Imana. 

Erick Adam yishwe azira kwanga gutanga 1,000 yo kugura Umuriro

Mwananchi dukesha iyi nkuru ivuga ko mu kiganiro n'Umuyobozi wa Polisi mu intara ya Arusha,  Justine Masejo yavuze ko ibi byabaye kuri uyu wambere tariki ya 19 Kamena 2023. Uwo mukobwa akaba azakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha kugirango aryozwe ku cyaha cy'ubwicanyi acyekwaho gukora.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro ngo ujye gukorerwa isuzuma 

Bagabo John