•     

Kubura ibikoresho bituma abiga kubaga bifashisha ikijumba

Ikibazo cyo kutabona ibikoresho bihagije muri za Kaminuza bituma abiga ubuganga by'umwihariko abiga kubaga umutima bifashisha ikijumba.

Abiga kubaga umutima kubera kubura ibikoresho bifashisha ibijumba

Ibi nibyagarutsweho kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022 mu biganiro byahuje HEC n’abahagarariye Amashuri Makuru na za Kaminuza zigenga.
higwa ku bijyanye n’ireme ry’uburezi n’imiyoborere y’aya mashuri hagendewe ku biteganywa n’amategeko.

Mu bibazo byagaragajwe harimo ikibazo cyuko hari zimwe muri kaminuza zidafite ibikoresho byifashishwa n'abanyeshuri b'umwihariko abiga ibijyanye n'ubuvuzi.

Kuriki kibazo hagaragajwe ko ibikoresho byifashishwa mubanyeshuri biga ubuganga by'umwihariko abiga kubaga usanga bagorwa no kubona ibikoresho byifashishwa mu kubaga.

Aha niho Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya INES-Ruhengeri, Dr Mazarati Jean Baptiste, yasabye HEC gukora ubuvugizi kugira ngo kaminuza zigenga na zo zibashe kubona laboratwari zikenewe.

Dr Mazarati Jean Baptiste

Yagize ati"
Dukeneye ubushobozi bwo kugira laboratwari hatitawe ku kuba turi kaminuza zigenga. Niba umuganga dushaka ari uzatuvura umutima tugasanga yarigiye ku bijumba ntabwo azashobora kuduha serivisi nziza.”

Kuriki kibazo Umuyobozi ushinzwe gukurikirana iby’ireme ry’uburezi muri HEC, Dr Ndikubwimana Theoneste, yavuze ko bishoboka ko Kaminuza zakorana binyuze mu gusangira laboratwari ku zihuje porogaramu z’amasomo ndetse zigahererekanya abarimu.

Bagabo John