Umuganga utatangajwe amazina ye usanzwe akora mu bitaro bikuru bya Mount Meru biherereye mu ntara ya Arusha muri Tanzania, yabaye ahagaritswe na Ministeri y'Ubuzima kubera ko acyekwaho icyaha cyo kuguranira umubyeyi uruhinja akamuha urundi nyuma y'igihe narwo rugahita rwitaba Imana.
Amakuru aravuga ko umubyeyi witwa Neema Kilugala uri mu kigero kimyaka 26 utuye mu ntara ya Arusha , yatangarije bimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania, ko yabyaye tariki ya 24 Werurwe 2025, akabyara umwana w'umukobwa umeze neza hanyuma ngo yaje gutungurwa no kubona bamuzaniye urundi ruhinja narwo rw'umukobwa ariko rugaragara ko rufite ibibazo by'ubuzima ku buryo rwamaze agihe gito rugahita rwitaba Imana.
Uyu Mubyeyi yavuze ko, uwo muganga yamuzaniye urwo ruhinja mu bitenge bitari ibyo yari yamuhaye, ibyo ngo kuri we n'ikimenyetso cyuko bamuguraniye umwana we bakamuha utari uwo yabyaye.

Nyuma yaho iyo nkuru yuwo Mubyeyi igiye hanze, Minisiteri y'Ubuzima yahise isohora itangazo ivuga ko ibaye ihagaritse uwo muganga bicyekwa ko ariwe waguraniye umubyeyi uruhinja akamuha urundi rutari urwo yabyaye, impamvu yo kuba ahagaritswe by'agateganyo ni ukugirango habanze hakorwe iperereza hamenyekane intandaro yibyo bibazo.

Kurundi ruhande ubuyobozi bw'intara bwahise buvuga ko bugiye guhita bufata abo babyeyi bombi ndetse n'abo bana nubwo umwe yitabye Imana, hanyuma ngo bajye gupima uturangasano bizwi nka (DNA) kugirango hamenyekano nyiri umwana byukuri.
Bagabo John
