•     

Kenya: Perezida William Ruto yashenguwe n'impanuka y'imodoka yahitanye abantu 55

Kenya: Abantu 55 nibo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Mujyi wa Londiani mu gace ka Kericho., Perezi William Ruto yihanganishije imiryango y'ababuriye ababo muri iyo mpanuka anasaba abashoferi kwitwararika cyane by'umwihariko bino bihe Kenya y'ugarijwe n'imvura nyinshi.

Perezida William Ruto yashenguwe n'impanuka yahitanye abantu 55

Iyo mpanuka yabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2023  yakozwe n’imodoka nini yavaga ahitwa Nakuru, inanirwa gukata umuhanda neza, igeze mu ikoni igonga za moto zitwa rivani, ndetse n'izindi modoka zitwara abagenzi, moto nyinshi hamwe  n’abanyamaguru.

Abantu 55  nibo bamaze kugaragara ko bitabye Imana. Abandi benshi bo bivugwa ko bakomeretse bagahita batwarwa mu bitaro bitandukanye kugirango babone ubuvuzi.

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje ndetse bikekwa ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Perezida William Ruto, yahise yihanganisha imiryango ya baburiye ababo muri iyo mpanuka maze asaba Abashoferi kwitwararika cyane muri bino bihe by'imvura nyinshi.

Ubutumwa bwa Perezida Ruto

Bagabo John