Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane Tariki ya 20 Nyakanga 2023 yazamuye mu ntera Inspector General of Police (IGP), Felix Namuhoranye, avanwa ku ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) agirwa Commissioner General (CG).
Mu mezi atandatu IGP Felex Namuhoranye ahawe kuyobora igipolisi cy’u Rwanda, yzamuwe mu intera aho yahawe ipeti rya Inspector General of Police (IGP)
Mbere yuko IGP Felex Namuhoranye ahabwa kuyobora Polisi, yari Umukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa; muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023 nibwo yasimbuye CG Dan Munyuza kuri izo nshingano.

IGP Felex Namuhoranye, abaye umupolisi wa gatatu uri kuri uru rwego mu Rwanda nyuma ya CG Gasana Emmanuel, nawe wayoboye Polisi agakurwa kuri uyu mwanya agirwa Guverineri, aho ubu ayobora Intara y’Iburasirazuba na CG Dan Munyuza wakuwe kuri uyu mwanya mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Muzindi nshingano CG Felex yakoze muri Polisi, harimo kuyobora ikigo cy’amahugurwa ya Polisi i Musanze, akaba yaranigeze kuyobora ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police).
Bagabo John
