•     

"Umutekano n’amahoro birambye kugira ngo bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, Minisitiri Gasana"

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana yasabye “Officer Cadets” mu cyiciro cy’Aba-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 501 basoje amasomo bari bamazemo amezi 16 ko Polisi igomba kugira uruhare mubikorwa birimo kwubaka ubukungu bw’Igihugu n’iterambere twifuza muri rusange.

Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 Aba bapolisi bagize icyiciro cya 12  cy’amahugurwa y’aba-Ofisiye bato, basoje amahugurwa bari bamazemo amezi agera kuri 16 mu ’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango wo gusoza ayo mahugurwa yari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana wari waje ahagarariye Umukuru w'Igihugu Paul Kagame.

Mu ijambo rya Minisitiri Gasana, yashimiye buri wese wagize uruhare, kugirango aba ba ofisiye cadet bahabwe inyigisho n’ubumenyi bikenewe, bibinjiza muri Polisi y’u Rwanda, anabibutsa ko Umutekano n'amahoro birambye kugirango bigerweho hakenewe abapolisi  bakumira ibyaha.

Minisitiri w'Umutekano  Alfred Gasana 

Ati" Umutekano n’amahoro birambye kugira ngo bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by’ibibazo abaturarwanda bafite. Abo bapolisi rero bagomba kugira ubumenyi, imyumvire n’imikorere inoze, ibi byose bigatuma Polisi y’u Rwanda ikomeza kuba intangarugero mu Rwanda ndetse no mu mahanga.”

Abo bapolisi bashohe amahugurwa bagizwe n’abagabo 405 hamwe n’abagore 96

Bagabo John