Umujyi wa Kigali watakambiye Sena ku kibazo cy’ubujura kirushaho gufata indi ntera, Magingo aya Umujyi wa Kigali ugeze aho ukoresha ingengo y’imari ya miliyari 1,2 y’amafaranga y’u Rwanda mu kurwanya inzererezi arizo zivamo abajura.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye komisiyo ya Sena ishinzwe ubukungu n’imari kuwukorera ubuvugizi buzafasha mu kurwanya ubuzerezi n’ubujura bikorerwa mu bice bitandukanye bigize uyu mujyi.
Magingo aya Umujyi wa Kigali ugeze aho ukoresha ingengo y’imari ya miliyari 1,2 y’amafaranga y’u Rwanda, mu bikorwa bijyanye no kurwanya ubuzererezi birimo iby’abana bo ku muhanda, abasabiriza n’abafatirwa mu bujura cyangwa ibiyobyabwenge.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho Myiza mu Mujyi wa Kigali, Munyandamutsa Jean Paul, yabwiye abasenateri ko uko Umujyi ukura ari na ko ikibazo cy’ubuzererezi gikomera.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imiyoborere n’Imibereho Myiza mu Mujyi wa Kigali, Munyandamutsa Jean Paul.
Ati “Ikintu kijyanye no guhangana n’ubuzererezi twagitangagaho miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka ibiri yashize, umwaka ushize zabaye miliyoni 600 Frw, uyu mwaka ni miliyari 1,2 Frw kandi ibyo dukora ni bito cyane ugereranyije n’ibyo tugomba gukora.”
Visi Perezida wa Komisiyo ya Sena y’ubukungu n’imari, Nyinawamwiza Laetitia, yavuze ko ikibazo cy’ubuzererezi kirimo gifata indi ntera. We yabyise ubujura buterwa n’uko “Urubyiruko ruva mu ntara ruje gushaka imirimo mu Mujyi wa Kigali rwayibura rukihangira iyarwo y’ubujura.”
Yavuze ko mu duce twibasiwe n’ubujura, 80% tubarizwa mu Karere ka Nyarugenge harimo Nyamirambo, Kimisagara, Nyabugogo n’ahandi ahavugwa insoresore zambura abantu zitwaje ibyuma n’inzembe kandi zanyoye ibiyobyabwenge.

Nyinawimwiza Leatitia
Ati “Bageze aho bakora ishyirahamwe, icyo kibazo gikomeje ntabwo tuzaba turimo twubaka ya “City of Life” cyangwa “Smart City” ahubwo na ba bandi bawujemo bazongera bawuhunge kubera ubujura.”
Yasabye ko uduce tugaragaramo ubujura bwinshi dukwiye gutekerezwaho hakaba hakwifashishwa camera “ariko zikora zitari za zindi twifotorezaho” nk’uko bikorwa mu mijyi y’ahandi iteye imbere.
Mu minsi ishyize Umuyobizi nshingwabikorwa w'akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy yatangarije ikinyamakuru rubanda ko abana bakomoka ku ndaya aribo biganje mu nzererezi by'umwihariko muri Nyarugenge.
Bagabo John.
