Leta yatangaje ibiciro bishya bya lisanse na mazutu aho byonge gutumbagira
Mu kiganiro cyatambute kuri Radio na Television by'igihu kuri uyu wa 7 Kanama 2022 Leta yatangaje ibiciro bishya bikomoka kuri Peterori
Minisiteri y’Ibikorwa remezo yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere igiciro cya mazutu kigomba kugura 1607 Frw kuri litiro, naho lisansi ikagura 1609 Frw. Ni ibiciro bivugururwa buri mezi abiri bitewe n’uko ku isi biba bihagaze.

Ibiciro bya Lisanse na Mazutu bya tumbagijwe
Mukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka 2022 nabwo Leta yari yatangaje ibiciro bishya, aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali cyabaye 1256Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu ari 1,201Frw. Ibyo biciro bikazatangira kubahirizwa ku Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022.
Bagabo John.
