Kenya: Umupolisi yakubiswe n'abaturage azira kwiba inka yarangiza akayitwara mu modoka ya Polisi izwi nka Pandagari
Abaturage bari bafite umujinya w'umuranduranzuzi, bakubise umupolisi nyuma yokubona ariho yururutsa inka yari imaze iminsi yaribwe.
Amakuru avuga ko hari umuturage wari waribwe inka imaze iminsi, hanyuma umu motari azakubona uwo mupolisi ariho yururutsa iyo nka ahantu ku mugezi.
Uwo mu motari yaje ku bibwira abaturage hanyuma barahurura batangira gukubita uwo mupolisi.
Citizen Tv ivuga ko abo baturage bakubise uwo mupolisi kubera umujinya bibaza uburyo bari barabuze iyo nka hanyuma ikaza kugaragara iri mu modoka ya Polisi iriho yururutswa n'uwo mupolisi.
Ntandi makuru arambuye aratangazwa na Polisi ngo hamenyekane aho uwo mupolisi yari akuye iyo nka ndetse naho yari ayitwaye.
Bagabo John