Jesca Magufuli, Umukobwa wa nyakwigendera John Pombe Magufuli akaba n’Umudepite wihariye uhagarariye urubyiruko, yavuze ko nubwo se yari afite umwanya ukomeye mu buyobozi, atigeze yitandukanya n’abaturage basanzwe, ibingo byajyanye no kwicisha bugufi aribyo byatumye agira igikundiro muri Rubanda.
Jesca yavuze ko Se Magufuli yari umuyobozi wegeraga abaturage, wumvaga ibibazo byabo atarobanuye. yongeyeho ko kwicisha bugufi no kumva abaturage biri mu byatumye akundwa kandi akibukwa na benshi haba mu gihugu no hanze yacyo.

Kuri uyu wakabiri nibwo bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n'inshuti z'umuryango, bagiye kwifatanya kwibuka Nyakwigendera Dr Pombe Joseph Magufuri witabye Imana tariki ya 17 Werurwe 2021

Bagabo John
