Sitasiyo ya Polisi iherereye mu ntara ya Kirinyaga muri Kenya, kuri uyu wambere tariki ya 24 yafunzwe izira kuba irimo ibirarane by'imisoro bingana na Miliyoni 2 z'Amashilingi.
Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru byandikirwa muri Kenya, avuga ko Abapolisi batandatu bari basanzwe bakorera kuri iyo Sitasiyo bahise bimurwa bajyanwa ahandi.
Abaturage bari basanzwe baturiye iyi Sitasiyo, batunguwe no kubona Ikamyo ya Polisi ipakira imizigo yabo ndetse n'ibikoresho byabo.
Icyo kinyamakuru cyanditse kivuga ko Abaturage bavuze ko batewe impungenge n'umutekano wabo nyuma yo gufungwa kwiyo Sitasiyo ya Polisi yari imaze imyaka 10 ikorera aho.

Umwe mu bana banyiri iyo nyubako Polisi ya koreragamo yavuze ko Se ataritaba Imana yari yaramubwiye ko Abo bapolisi bagombaga kwishyura guhera muri 2018, ariko kugeza ubu imyaka yari ibaye 7 batishyura., akaba ariyo mpamvu bahisemo gufunga iyo nyubako yabo hanyuma abo bapolisi bagashaka ahandi bajya gukorera.
Bagabo John
