Guverineri w'intara ya Meru muri Kenya, Kawira Mwangaza yahaye umugabo we witwa Baichu Murega, kuba umuyobozi ushinzwe ubukangura mbaga ku ndwara ya Kanseri
Uyu mugabo wahawe umwanya n'umugore we, yavuze ko yishimiye umwanya ahawe kandi ko azakora ibishoboka byose inshingano ahawe akazikora neza.
Murizo nshingano harimo gukusanya amafaranga azifashishwa mu gukora ubushakashatsi kuri Kanseri ndetse n'amafaranga azakoreshwa mu kugura imashine zifasha abarwayi ba kanseri, no kugura imiti hamwe n'ibindi bikoresho bitandukanye.
Guverineri Kawira Mwangaza hamwe n'umugabo we Baichu Murega
Guverineri Mwangaza yavuze ko intara ya Meru abereye umuyobozi yugarijwe na Kanseri bityo ko hakenewe umusanzu wa buri wese mu rwego rwo kuramira abarwayi ba Kanseri.
Mu byatumye uyu Guverineri ashyiraho umugabo we ngo abe ariwe uyobora ubwo bukangurambaga ngo nuko n'abagabo abo barwara kanseri bityo ubutumwa buzatangwa buzaba bwumvikanisha neza ubukana bwa Kanseri.
Bagabo John