Rwamagana: Uwahoze ari Vice Mayor w'Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Nyirabihogo Jeanne D'Arc, yirukanywe mu inshingano azira guhora yitaba RIB ntabone umwanya wo gukora inshingano yatorewe.
Kuri uyu wakabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, Inama njyanama y'Akarere ka Rwamagana yirukanye Uwahoze ari Umuyobozi w'Akarere w'ungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Nyirabihogo Jeanne D'Arc, amakuru avuga ko zimwe mu impamvu zatumye Nyirabihogo yirukanwa kuri izo nshingano, harimo kuba yahoraga yitaba Urwego rw'ubugenza cyaha RIB kubera Urubanza yaregwagamo hamwe n'umushoramali wamenyekanye nka Dubai.

Nyirabihogo Jeanne D'Arc
Nyirabihogo Jeanne D'Arc hamwe na bagenzi be harimo n'umushoramali Dubai, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.
Bagabo John
