•     

Nyuma yo kuvuza nyirabukwe amafaranga akamushirana umugabo we yamwirukanye ku manywa izuba riva

Umugore witwa Elizabeth King'oo mu gihugu cya Kenya, yahuye nakaga nyuma yaho avurije nyirabukwe hanyuma amafaranga amaze ku mushiraho umugabo we ahita amwirukana ku manywa y'ihangu

Yirukanywe n'umugabo nyuma yo gucyena biturutse mu kuvuza Nyirabukwe.

Uyu mugore, ngo yari asanzwe afite inzu ikorewamo ubucuruzi bwo gutunganya imisatsi, (Salon de coiffure.)

Nyirabukwe yaje kurwara afata inshingano zo ku mukura mucyaro  kitwa Machakos, amuzana mu mujyi wa Nairobi kugirango abashe ku mukurikirana.

Uwo nyirabukwe basanze arwaye kanseri ariko umukazana akomeza ku muha ibisabwa byose ngo abone ubuvuzi ariko biranga kubera ko kanseri yari yamurenze ahita yitaba Imana.

Nyuma yaho uwo mugore yasigariye aho ntabundi bushobozi afite ndetse ngo yari asigaye yiguriza kugirango abashe gutunga umuryango we, nyuma  umugabo yaje kuzajya amukubita ageraho amusohora munzu aramubwirango natahe iwabo.

Icyateye agahinda uwo mugore nuko ubwo bucyene yabukuye mu kuvuza nyirabukwe none akaba yituwe kwirukanwa murugo ngo ntacyo amaze.

Uwo mugore yari afitanye abana bane n'uwo mugabo wa muhambirije amuziza kuba yaracyenye kandi byaraturutse mu kuvuza nyina.

Bagabo John