Abatavuga rw'umwe na Perezida Paul Biya wa Cameroon bafashe Gateau bari bamutegiriye mu isabukuru ye yo kwizihiza imyaka 40 amaze ku butegetsi bahita bayishwanyuza.

Ibi byabereye mu Gihugu cy' Ubufaransa mu murwa mukuru wa Paris, Ubwo abashyigikiye Paul Biya bari bamuteguriye Keki ( Gateau) ikunda gukoreshwa mu isabukuru y'amavuko.
Ibyo birori bari babiteguye rimwe ni byaberaga imbere mu Gihugu cya Cameroon.
Perezida Paul Biya wa Cameroon amaze imyaka 40 ku butegetsi
Abatavuga rw'umwe na Perezida Paul Biya bahise baza ahaberega ibyo birori muri Sale batangira guteza imvururu baterura intebe bazitera abari bateguye ibyo birori.
Muri izo mvururu niho abo batavuga rw'umwe na Biya bahise bafata Gato bahita bayishwanyaguza.
Perezida Paul Biya w'imyaka 90, mu mpere z'icyumweru nibwo yizihije imyaka 40 amaze ku butegetsi.
Bagabo John