Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice, yasabye ababaga mu mitwe y'itwaje intwaro basoje ikiciro cya 74 mu kigo cya Mutobo gukangurira abo basize mu mashyamba kurambika intwaro hasi bagataha.
Kuri uyu wa kane 26 Kamena 2025, mu karere ka Musanze mu kigo gihugura abavuye mu mitwe yitwaje intwaro yabaga mu mashyamba ya Kongo, basoje inyigisho z'amezi atatu zibategurira gusubira mu buzima busanzwe.
Umukobwa witwa Ingabire Itangishaka wabaga mu mutwe wa Wazalendo, yabwiye ikinyamakuru rubanda ko yisanze muri uwo mutwe nyuma yaho we n'abagenzibe bafashwe bavuye kuvoma amazi aho bari batuye mu karere ka Rutsiro.
Yagize ati" nge hamwe n'abagenzi bange baradufashe tuvuye kuvoma maze bahita badutwara twisanga mu mutwe wa Wazalendo batangira ku twigisha imbunda mpita imba umusirikare gutyo.

Ingabire Itangishaka yabaga muri Wazalendo
Ingabire yakomeje avuga ko, bigishwaga inyigisho mbi zo kwanga abatutsi ndetse n'ababakomokaho.
Mu ijambo rya Guverineri Mugabowagahunde Maurice wari umushyitsi mukuru ahagarariye Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihigu, yasabye abagiye gusubira mu buzima busanzwe ku zirinda amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenocide.
Ati" Mugiye gusubira mu buzima busanzwe muzarangwe n'imyitwarire myiza mwirinde amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenocide "

Guverineri yakomeje agira ati" turagirango muzabwire abo mwasize mu mashyamba gushyira intwaro hasi bagataha ndetse mu kabafasha no kunyomoza amakuru y'ibuha bagenda bumva bigatuma badataha ngo baze kwiyubakira igihugu."

Mugusoza ijambo rye Guverineri yasabye inzego z'ibanze kuzakurikirana ubuzima bwaba bavuye mu mitwe y'itwaje intwaro kugirango ubuzima bwabo bumere neza, anibutsa n'abaturage kuzabakira neza by'umwihariko ababa mu matsinda yo kwiteza imbere kugirango bafatanye mu kuzamura imibereho yabo.


Abasoje ikiciro cya 74 bose hamwe ni 103 harimo abagore 3 n'abagabo 103, abenshi bakaba barabaga mu mutwe wa Wazalendo mu mashyamba ya Kongo.
Bagabo John
