Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge bwana Emmy Ngabonziza, avuga ko ikibazo cy'abana bo mu muhanda bazwi nka "Mayibobo" ari abana bavuka ku babyeyi bicururuza bazwi nk'indaya hano mu mujyi wa Kigali ndetse nabaturuka mu miryango irangwamo amakimbirane ashingiye ku babana batarasezeranye mu mategeko.

Mukiganiro kirambuye yahaye ikinyamakuru rubanda.rw ubwo akarere ka nyarugenge karebaraga hamwe ibyagezweho mu rwego rwo kwitegura umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28.
Bwana Emmy Ngabonziza yagarutse kuri byinshi byagezweho mu karere abereye umuyobozi ka Nyarugenge, harimo ibikorwa remezo nk'imihanda yatunganyijwe, kubakira abatishoboye ndetse n'umuriro w'amashyanyarazi n'amazi yagejejwe ku baturage.
Nyuma yo kugaragaza ibyiza byagezweho mu karere ka Nyarugenge, Bwana Emmy Ngabonziza yagarutse no kuri bimwe mu byo batarageraho harimo ikibazo cy'abana bo mu muhanda bazwi ku izina rya "Mayibobo".
Kuri iki kibazo yavuze ko abana bakunze ku garagara mu muhanda mu mujyi wa kigali harimo n'abagaragara mu karere ka Nyarugenge.
Yagize ati" kugeza ubu hari bamwe mu bantu bava mu ntara bakaza muri Kigali gushaka imibereho byakwanga bakishora mu ngeso mbi z'uburaya hanyuma bakabyara, abo bana bavukira mu miryango ifite imibereho mibi nibo usanga bagiye mu ingeso mbi z'uburara bakajya mu mihanda.
Mubindi bituma abana bagaragara mu mihanda harimo na bamwe mu babyeyi babyara abana benshi kandi nta bushobozi bafite bigatuma abana bata iyo miryango itishoboye bagahita bajya mu mihanda ndetse n'imiryango ibana mu makimbirane harimo no n'imiryango ibana itarasezeranye mu buryo bw'amategeko.
Bagabo John