Raila Odinga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2022 yatanze ikirego mu rukiko rukuru ngo amatora asubirwemo kuko atemera ko William Ruto ariwe watsinze.

Tariki ya 15 Kanama 2022 nibwo Komisiyo y'amatora muri Kenya iyobowe na Perezida wayo Wafula Chebukati, yatangaje ko William Ruto ariwe watorewe kuyobora Kenya aho yabonye amajwi milioni 7.1 mu gihe Raila Odinga yabonye amajwi milioni 6.9.
Raila Odinga yasabye ko hazasuzumwa ibuntu bigera kuri 23 harimo imashine zikorana buhanga zifashishijwe mu kubika amakuru yose ajyanye n'ibyavuye mu matora.
Raila Odinga yasabye ko Amatora yasubirwamo
Kuza suzuma amajwi yabaye impfabusa ndetse n'amajwi atigeze abarurwa.
Kuza suzuma impapuro z'itora uburyo zakoreshejwe.
Mubindi Raila yavuze ko mu gihe amatora yaramuka asubiwemo ko Perezida wa Komisiyo y'amatora IEBC Chebukati atakongera ku kuyayobora.
Inshuro zose zigera muri 5 Raila Odinga ntabwo yigeze yemera ibyavuye mu matora, yahitaga agana Ubutabera ariko bikarangira atsinzwe.
Bagabo John