•     

Rwamagana: Umuntu umwe yitabye Imana undi arakomereka mu mpanuka y'imodoka

Mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Musha habereye impanuka y'imodoka yo mubwoko bw'ivatiri yagonze Umugore uri mu kigero cy'imyaka 25 ahita yitaba Imana, undi arakomereka akaba yajyanwe kuvurirwa kubitaro bya Rwamagana.

Rwamagana Umuntu umwe yitabye Imana undi arakomereka mu mpanuka y'imodoka

Amakuru yiyi mpanuka yemejwe n' Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Rubanda. 

Ati" nibyo koko Imodoka yo mubwoko bw'ivatiri  yarimo abantu babiri  Umugabo na Nyina, yaje gukora impanuka mu Murenge wa Musha maze igonga abantu babiri Umwe w'umugore uri mu kigero cy'imyaka 25 ahita yitaba Imana hanyuma undi arakomereka ajyanwa kuvurirwa mubitaro bya Rwamagana" 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana,

SP Hamdun yakomeje avuga ko uwo mugabo na Nyina bari muriyo Modoka ku bwamahirwe ntacyo babaye ariko nabo bahise bajyanwa kwa muganga ngo barebe niba ntakindi kibazo bagize.

Iyo modoka ngo yahise irenga umuhanda ihita ishya irakongoka., iyi mpanuka ikaba yabaye ahagana mu masaa Moya z'umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025, aho iyo modoka yerekezaga i Kigali igeze ahazwi nko ku kadasumbwa.

Bagabo John