Umuntu umwe amaze gutabwa muri yombi acyekwaho gutema urutoki rwa Athanase Musafiri. Usanzwe ashinzwe umutekano.

Iki gikorwa kigayitse cyo gutema urutoki rwa Mudugudu, biracyekwa ko byaba byakozwe n'abashumba binka kugira ngo bagaburire inka zabo imitumba nkuko byatangajwe n'inzego z'umurenge wa Kivumu ahabereye icyo cyaha.
Mu bindi bicyekwa byaba byatumye uyu Mudugudu atemerwa insina nuko hari abantu baherutse kwiba ibisheke hanyuma uyu muyobozi akabaca mande bityo bakaba babikoze mu rwego rwo kwihimura kuri Mudugudu.
Habaruwe ibitoki bisaga 59 byatemwe murutoki rwa Mudugudu.
Bagabo John.