Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu mu mashuri yisumbuye, yirashe ahita yitaba Imana, ariko mbere yuko yirasa yabanje kwandika ubutumwa avuga ko umurambowe uzatwikwa.
Umusore Robert Meier ufite imyaka 17, wigaga ku kigo cy'amashuri yisumbuye
Cya St Mary Goreti, giherereye ahitwa Moshi.
Yiyahuye akoresheje imbunda .
Uyu musore nyuma yo kwiyahura yabanje kwandika urwandiko rugaragaza ko umurambo we uzatwikwa hanyuma ukajyanwa muri Amerika ugashyingurwa iruhande rwa se umubyara aho ashyinguye nkuko bya tangajwe n'umuyobozi wa Police muri Kilimanjaro Simon Maigwa.
Umuyobozi wa Police muri Kilimanjaro Simon Maigwa
Gusa usibye kugaragaza ko umurabowe uzatwikwa, ntabwo muri urwo rwandiko yagaragaje icyatumye yiyahura akoresheje kwirasa. Yewe ntanubwo higize hagaragazwa aho yakuye imbunda yakoresheje muri icyo gikorwa kigayitse aho yayikuye.
Bagabo John