•     

Kirehe: Abantu bane baguye mu mpanuka y'imodoka umwe arakomereka.

Imodoka yari fite ibirango bya Tanzania (Plac) yo mu bwoko bwa Gipe yaritwaye n'umushoferi witwa Mbarushimana Jean Paul, yahuye nikamyo yo mu bwoko bwa Benzi ikora impanuka igeze ahitwa Gatarama mu Murenge wa Kigina ahagana saa Sita na 40 zijoro kuri uyu wa 1Kanama 2021 batatu barimo shoferi bahita bitaba Imana ako kanya, undi yaguye mu bitaro bya Kirehe.

Impanuka yahitanye abantu bane yabereye ahitwa Gatarama mu karere ka Kirehe

Umuvugiziwa Police ishami ryayo mu muhanda SSP Rene Irere,  yatangarije ikinyamakuru rubanda ko iyo mpanuka yabaye hagana mu ma saa sita niminota 40.

Ati" nibyo koko imodoka ifite ibirango bya Tanzania ( Plac) Gipe yavaga Kirehe yerekeza Rusumo ihura ni Kamyo yo mu bwoko bwa Benzi ikora impanuka igeze mu murenge wa Kigina akagari ka Gatarama umudugudu wa Nyakizu, hanyuma abantu batatu barimo na Shoferi witwa Mbarushimana Jean Paul bahise bapfa ako kanya undi agwa ageze ku bitaro bya Kirehe".

SSP RENE Irere Umuvugizi wa Police ishami ryayo mu muhanda.

SSP Rene Irere yavuze ko bataramenya neza icyateye iyo mpanuka ariko hariho impamvu nyishi zishobora kuba zabiteye harimo n'umunaniro washoferi dore ko hari mu masaa y'ijoro.

Mubutumwa SSP Rene yatanze, yasabye abashoferi kujya bazirikana ko mu muhanda haba harimo benshi ataribonyine kuko ashobora guhura n'ikindi kinyabiziga, cyane ahanu hari amakona menshi ndetse n'ahamanuka bakajya bitwararika kenshi.

Iyi mpanuka yabere ahitwa Gatarama

Umwaka ushyize 2021 impanuka zo mu muhanda zahitanye abantu 655 nkuko Polisi ishami ryo mu muhanda yabitangaje.

Bagabo John