Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Syracuse muri Leta ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagarariwe mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’Akarere ka Onondaga, aho Ihuriro ry’Abimukira Bashya muri Amerika (New American Forum) ryashyikirijwe igihembo cy’icyubahiro cya Gold Seal Recognition kubera uruhare ridasanzwe rikomeje kugira mu guteza imbere imibereho y’abimukira no kubaka umuryango utekanye kandi uhuje abaturage baturuka mu bihugu bitandukanye.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye, abanyamuryango ba New American Forum ndetse n’abahagarariye amatsinda anyuranye y’abimukira batuye muri aka karere.
Abanyarwanda bari muri uwo muhango bagaragaje ko bishimiye kuba umwe mu miryango igize umuryango mugari w’abimukira ukomeje gutanga umusanzu mu iterambere rya Syracuse n’akarere ka Onondaga muri rusange.

Igihembo cya Gold Seal Recognition cyatanzwe mu rwego rwo gushimira ibikorwa byakozwe na New American Forum birimo gufasha abimukira kumenyera ubuzima bushya muri Amerika, guteza imbere uburezi, ubufatanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage baturuka mu mico n’amateka atandukanye.
Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko iri shimwe ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubwuzuzanye buri hagati y’abaturage bakomoka mu bice bitandukanye by’isi, ndetse ko rizakomeza gutera imbaraga imiryango y’abimukira, harimo n’Abanyarwanda batuye muri Syracuse, gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere aho batuye no kwimakaza umuco wo kubana neza no gufashanya.
Bagabo John
