Umunyamakuru akaba na nyiri Radio Nshya igiye gutangira kumvikana mu Ntara y'Iburasirazuba no mubindi bice by'igihugu ikaba ifite ikicaro mu Mujyi w'Akarere ka Rwamagana, Patrick Nkindi, yashyize hanze zimwe mu ntego z'iyi Radio., zijyanye n'ikirekezo cy'igihungu cya NST2.
NST2 ni gahunda ya Leta y’u Rwanda igamije guteza imbere igihugu mu nzego zitandukanye (ubukungu, imibereho myiza, n’imiyoborere myiza) mu gihe runaka — kuva mu 2024 kugeza mu 2029 (nyuma ya NST1 yari 2017–2024).
Ni muri urwo rwego Umunyamakuru akaba na nyiri Radio Nshya Voice Fm 94.5 igiye gutangira kumvikana mu minsi yavuba, Nkindi Patrick, hayisemo kugaragaza zimwe mu ntego ziyi Radio, zinjyanye NST2., ariko by'umwihariko kuri gahunda y'ibidukikije gusa.
Patrick asobanura ko Izi ntego yatangaje ziri kuri Environment and Climate Change.
Ibi bikaba byaraturutse ku Kuba yaragize amahirwe nkumwe mu batanze ibitekerezo cy'uburyo ECC yaba mainstreamed muri NST2

Murizo gahunda hakaba harimo Ubukangurambaga( Awareness&Education)
Kuganisha Politiki ku baturage ( Policy Communications. Umwanya w'ibiganiro ( Dialogue Platform ndetse no kugaragaza ibikorwa ( Advocacy &Monitoring)
Mu minsi irimbere nibwo iyi Radio biteganyijwe ko izatangira ku mugaragararo nyuma yaho imyiteguro yose yamaze ku gera ku musozo.
Abakunzi biyi Radio muzanatangarizwa bamwe mubanyamakuru bafite amazina akomeye ndetse n'ubunararibonye mu itangazamakuru, harimo abazumvikana mu biganiro bya Siporo, Ibiganiro by'imyidagaduro, ibiganiro bya Politiki ndetse n'abanyamakuru bazakora mu makuru asanzwe.
Bagabo John
