•     

Nk'aba-Green, ntabwo dutanga amazina gusa- Murenzi

Umuyobozi w'Urubyiruko mu ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije Green Party of Rwanda DGPR Murenzi Jean De Dieu yavuze ko nk'aba-Green badatanga amazina gusa ahubwo baranakora .

Mu butumwa Murenzi Jean De Dieu yasangije abamukurikira kurubuga rwa x yagize ati" Uyu munsi, mu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina ku nshuro ya 20, u Rwanda rwongeye kugaragaza ko kurengera ibidukikije, by’umwihariko ingagi zo mu misozi, ari igice ntakuka cy’iterambere rirambye ry’igihugu."

Yakomeje ati" Kwita izina ingagi ntibigarukira ku kumenyekanisha ubukerarugendo gusa, ahubwo ni igikorwa cyuzuyemo ubutumwa bukomeye bwo kwerekana icyerekezo cy’iterambere gishingiye ku mahoro hagati y’umuntu n’isi dutuye.

Izina ritangwa ku ngagi ni ikimenyetso cy’umuhigo: umuhigo wo kurengera ubwiza karemano, kurwanya ihohoterwa rikorerwa ikirere, no guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abantu n’ibidukikije. Ni igihamya ko u Rwanda ruharanira ejo hazaza h’ubuzima burambye, buha agaciro buri wese.
Nk’aba-Green, ntabwo dutanga amazina gusa. Turakora, turarengera, kandi turayobora."