Umuyobozi w'ungirije w'akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Ishimwe Pacifique yavuze ko amakuru avuga yuko yise abaturage ko ari umwanda atazi aho ababikuye.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2023 Bamwe mu baturage bakuwe mu byabo n’ibiza biherutse kwibasira intara y'Uburengerazuba bacumbikiwe kuri site ya Inyemeramihigo iherereye mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu, bavuga ko bashenguwe no kumva Visi-Meya wako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abita ’imyanda’.
Abavuganye n'itangazamakuru bavuze ko bakigera muri iyi nkambi birukanwe na Vice Mayor Ishimwe Pacifique usanzwe ari Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Bavuga kandi ko hejuru yo kubirukana uyu muyobozi yanageretseho kubabwira amagambo atari meza nkabantu bahuye n'ibyago byo kubura ababo ntsetse no kuva mu byabo yarangiza akabatuka abita ’imyanda’.
Umwe mu baturage yumvikana avuga ko Visi-Meya "nijoro yaje aravuga ngo ’nimukure umwanda mu gipangu. Twahindutse umwanda."
Undi ati: "Umuyobozi muzima afate abagore bafite abana ajye kubaraza rwantambi ngo nibamukurire umwanda ku muhanda? Ni ukuri saa tanu za nijoro yatubabaje. Ngo nibamukurire umwanda mu muhanda?"
Twashatse kumenya niba ibivugwa n'aba baturage ko uyu Visi- Mayor yababwiye ko ari umwanda maze ku murongo wa Telephone Visi- Mayor Ishimwe Pasifique abwira umunyamakuru wa Rubanda.rw ko atazi aho babikura ahita anakupa telephone.
Ati" Sinzi aho mubikura". Telephone ihita ivaho
Uyu muyobozi biranavugwa ko yaba yasagarariye bamwe mu banyamakuru akabaka ibikoresho byabo ndetse akabasaba no gusiba ayo majwi bivugwa ko yabwiye abo baturage ko ari umwanda.
Ibi bi bivugwa ko Visi- Mayor Ishimwe Pacifique yise abo baturage ko ari Umwanda byabaye mu mpera ziki cyumweru dushoje.
Bagabo John