Ejo ku wagatanu ahagana mu ma saa 15h30 habaye impanuka kuri site ahari kubaka Kirehe Youth Complex -Gymnesium mu gihe abakozi basudiraga ibyuma by’igisenge. Aho ibyuma bimwe by’igisenge byaguye. Maze abantu babiri bitaba Imana abandi 12 barakomereka nkuko Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira yabitangarije ikinyamakuru Rubanda.
Ubu ni Ubutumwa bw'Umuyobozo w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira yandikiye Umunyamakuru
Ejo mu ma saa 15h30 habaye impanuka kuri site ahari kubaka Kirehe Youth Complex -Gymnesium mu gihe abakozi basudiraga ibyuma by’igisenge. Aho ibyuma bimwe by’igisenge byaguye.

Abantu 2 bahise bahasiga ubuzina abandi 12 barakomereka bakaba barajyanwe ku Bitaro by’Akarere bya Kirehe. Murabo 12 muri iki gitondo hatashye 5 abasiganye mu Bitaro ni 7. Nabo barimo gukurikiranwa (ntawe ufite life threatening injuries).
Ubuyobozi bw’Akarere burimo gukurikirana ko imiryango yabahuye n’iyi mpanuka ko bafashwa.
Murakoze
