•     

Gitifu wa Gahara wacyetsweho kurya umutungo wa Rubanda yanze gukora ihererekanya bubasha.

Umunyamanga nshingwa bikorwa w'Umurenge wa Gahara Mwenedata Olivier, uherutse gutabwa muri yombi acyekwaho kunyereza umutungo wa Rubanda, yanze gukora ihererekanya bubasha n'uwagombaga ku musimbura by'agateganyo

Gitifu ucyekwaho kurya umutungo wa Rubanda yanze gukora ihererekanya bubasha

Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2023 nibwo uwahoze ari Gitifu wa Gahara  Mwenedata  Olivier yatwawe n'inzego zibishinzwe ku murenge wa Gahara ngo ajye gukora ihererekanya bubasha ahageze yanga kurikora.

Amakuru ikinyamakuru Rubanda cyahawe numwe  mu bari bitabiriye uwo muhango utashatse ko ajya mu bitangazamakuru,  yavuze impamvu Gitifu Mwenedata Olivier yaba yaranze gukora iryo hererekanya bubasha na Maniraguha Epaphrodite, byaba byaratewe nuko yasanze bamuteguriye iryo hererekanya bubasha atariwe wariteguye kubera ko akiri mu maboko ya RIB.

Gusa mu butumwa bugufi Mayor wa Kirehe Bruno Rangira yahaye ikinyamakuru Rubanda,  yavuze ko Gitifu ntampamvu yigeze atanga zatunye adakora ihererekanya bubasha. 

            Mayor w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira 

Mayor Bruno yavuzeko hakoze (PV) Inyandiko mvugo hari inzego zitandukanye kugira ngo umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo ajye munshingano.

Tubibutse ko Gitifu Mwenedata Olivier yatawe muri yombi kuwa gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023 aho bicyekwa ko yanyereje umutungo warubanda nkuko amakuru y'ibanze ikinyamakuru Rubanda cyahawe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira aho yavuze ko yafatanywe Miliyoni 5 yari amaze kohereza kuri MoMo pay

Bagabo John