Ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025 ubwo i Kigali hatangirizwaga inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika, Maj. Thomas Ritchie ari mu bitabiriye uyu muhango.
Ritchie Thomas yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ntara ya Illinois — ahitwa Big Rock.
Nubwo ari Umunyamerika yahise agira uruhare mu gisirikare cya Rwanda Defence Force (RDF).
Uyu Ofisiye Mukuru kuri ubu ari muri mbarwa b’uruhu rwera babarizwa mu ngabo z’u Rwanda, ndetse mu myaka irenga 10 yabaye umwera wa mbere wambaye umwambaro wa RDF nyuma yo gusoza amahugurwa ya gisirikare.
Ku wa 19 Ugushyingo 2012, ni bwo Maj. Ritchie yinjiye muri RDF nka Sous-Lieutenant, nyuma yo gusoza amahugurwa agenewe abasirikare bo ku rwego rwa ba Ofisiye (officer cadet Course) yari amazemo umwaka urenga akorera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.

Icyo gihe yari kumwe na bagenzibe babarirwa muri 307, barimo 27 b’igitsina gore, ndetse yashimiwe nk’uwitwaye neza kurusha abandi mu gihe cy’amasomo.
Maj. Thomas Ritchie mu mpanuro bahawe na Perezida Paul Kagame, basabwe kurangwa n’indangagaciro ziranga igisirikare cy’u Rwanda (RDF), harimo umuco n’ikinyabupfura.
