Abaturage bo mukagace ka Ndunyu muri Njeru, bashyamiranye na Polisi bigera aho batwika Sitasiyo ya Polisi bashaka kubohoza abajura bari bahafungiye ngo babice, maze Polisi arasa umwe mubari muri ubwo bushyamirane arakomereka bikabije.
Intandaro yatumye haba ubushyamirane hagati y'abaturage na Polisi, yaturutse ku bajura bari barayogoje ako gace biba amatungo yabo., hanyuma bamaze gufatwa bajya kubafunga ariko abaturage bakavuga ko kubafunga bidahagije cyeretse babishe.
Abo bajura ubwo batabwaga muri kuri uyu wa kane 26.6.2025, bahise bajanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Njeru.

Bamwe mu baturage bahise bafata icyemezo cyo kujya kubabohoza ngo babice kuko batakozwaga ibyo kubafunga aho bavugaba ko nubundi babarekura bakazongera kwiba.
Ubwo bageraga kuri iyo Sitasiyo ya Polisi, bahise bashyamirana na Polisi, abaturage kubera umujinya bari bafite bahise batwika iyo Sitasiyo ya Polisi.
Polisi nayo mu kwitabara yarashe umwe arakomereka ahita ajyanwa kwa muganga.
Gusa ntabwo haratangazwa niba iyo nyubako yatwitswe ariyo yarimo abo bajura ndetse ntanubwo haratangazwa abatawe muriyombi muri ubwo bushyamirane.
Bagabo John
