Umugabo witwa Joe Mudukiza, umaze imyaka 26 arwaye indwara idakira yamaze gutangaza ko agiye kujya mu Bubirigi kugirango bamuhuhure bitewe nuko muri Kenya bitemewe ko ibitaro bitanga izo Serivisi zo guhuhura.
Uyu mugabo umaze imyaka 26 arwaye indwara idakira, yavuze ko bitewe n'uburibwe bw'umubiri amaranye iyo myaka yose, yamaze guhitamo ko abaganga ba muhuhura akava kuri iyi si.
Joe, yavuze yasabye abaganga bo muri Kenya ngo ba muhuhura hanyuma bamubwira ko bashinzwe gukiza ubuzima bwabantu badashinzwe ku bahuhura bityo ko iyo Serivisi batayikora.
Uyu mugabo yavuze ko bitewe nuko muri Kenya amategeko atemera ko umurwayi ba muhuhura niyo mpamvu yahisemo kwandikira igihugu cyo mu Bubirigi kuko amategeko yaho yemera ko umuntu urwaye igihe kirekire iyo abisabye ko ba mu huhura bahita ba bimukorera.
Nyuma yo kwandika abisaba, u Buburigi bwamaze kumusubiza kuburyo ariho yitegura kuzajya gusoza ubuzima bwe bwo kuri iyi ba muhuhura nkuko yabisabye mu nyandiko.
Bagabo John