Abaturage bari bafite umujinya mwinshi n'uburakari, bahaye Umudepite amazi y'ibiziba mu icupa bamusaba ko ayanywe mu rwego rwekerekana akababaro kabo ko kutagira amazi meza.
Abaturage batuye mu byaro byahitwa Milupwa na Misunkumilo mu intara ya Katavi muri Tanzania, batunguye Umudepite uhagarariye ako gace witwa Sebastian Kapufi, ubwo itorero ryaririmbaga indirimbo igaragaza akababaro bafite ko kuba badafite amazi meza aho bakora urugendo bagiye kuvoma ibiziba.
Ubwo baririmbaga iyo ndirimbo bari bafite icupa ririmo ayomazi y'ibirohwa bavoma, bahita basaba Uwo mudepite kuyanywaho akumva akababaro bafite ko kutagira amazi mezi.

Depite Kapufi, yategetswe kunywa Amazi y'ibiziba ngo abone akababaro kabaturage bafite ko kutagira amazi meza.
Nyuma yiyo ndirimbo Depite
Sebastian Kapufi, yahise abwira abo baturage ko bashonje bahishiwe kuko hari umushinga wo kugeza amazi meza ku baturage mu byaro 28 hirya nohino mu gihugu, bityo ko nabo bazagerwaho niyo gahunda y'amazi meza.
Yagize ati" hari gahunda yo gukwirakwiza amazi meza ahantu hareshya n'ibirometero 42, ndetse no kuzakoresha umuyoboro uzazana amazi avuye mu inyanja ya Victoria bityo ko ikibazo cy'amazi mabi kizahita gicyemuka."
Ikibazo cy'abaturage badafite amazi meza by'umwihariko abatuye mu byaro muri Tanzania kimaze kuba imbogamizi ku mibereho y'abatuye ibyaro.
Bagabo John
