Tanzania: Umuturage witwa Godfrey Bange, utuye mu gace kitwa Roselini, mu karere ka Siha mu intara ya Kilimanjaro y'itabye Imana ari muri Saloon ategereje ko bamwogosha kuri uyu wa kabiri wambere tariki ya 10 Nyakanga 2023.
Amakuru y'urupfu rutunguranye rw'uyu Godfrey Bange, rwemejwe n'umuyobozi w'akarere ka Siha witwa Christopher Timbuka, aho yavuze ko Godfrey witabye Imana yari asanzwe afite indwara ya Diabete yari amaranye igihe nkuko ibizamini byo kwa muganga bibigaragaza.

Nyiri Saloon uwo Godfrey yaguyemo witwa Seleman Mfaume, yavuze ko uwo mukiriya yaje kwiyogoshesha ahageze asanga hari abantu benshi aricara arategereza, nyuma yo kurangiza kogosha abandi bakiriya yahise ajya kubwira uwo Godfrey ngo aze nawe amwogoshe. Gusa ngo yasanze yegamye aho yari yicaye agirango ya sinziririye niko ku mukangura abona umuntu atanyeganyega nibwo yihutiye gutabaza hanyuma ba mutwara kwa Muganga ariko agezeyo basanga yamaze kwitaba Imana.
Bagabo John
