•     

Kirehe: Umuturage yabeshywe n'ubuyobozi Inzugi none amaze imyaka itanu adakinga

Umuturage witwa Nshimiyimana Marie Francoise, utuye mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Gatore Akagari ka Muganza Umudugudu wa Nyarusange, asaba Akarere ko kamuha inzugi kamwereye none hakaba haciyeho imyaka itanu aba munzu idakinze, kuri ki kibazo Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yirinze kugira icyo akivugaho.

Uyu muturage amaze imyaka itanu arara mu nzu idakinze.

Uyu muturage Nshimiyimana Marie francoise,  afite umuryango w'abantu barindwi kandi ni umupfakazi avuga ko umugabo we yari Umusirikare aza kuza mu kiruhuko bakunnze kwita (Ikibari) hanyuma ngo afatwa n'indwara y'ikitaraganya ahita yitaba Imana muri 2006.

Uyu mubyeyi avuga ko muri 2018 aribwo abaturage bamwubakiye inzu hanyuma akarere ka mwemerera isakaro n'inzugi n'amadirishya.

Yaje guhabwa amabati 26 arasakara ariko kuva icyo gihe yakomeje kwiruka ku nzugi agakomeza kwizezwa ko azazihabwa ariko nubu amaso yaheze mu kirere.

Ubwo Umunyamakuru yasuraga uyu mubyeyi, yamu bwiye ko nyuma yo gutegereza agaheba, yagerageje gushaka inzugi ebyiri rumwe rwo hanze n'urwinyuma mu gikari hanyuma mu byumba hakomeza kurangara, gusa nizo nzungi yashyizeho mu byukuri uzirebye ntabwo ari inzigi kuko hagize nk'igisimba ki mutera cyahita kingira mu nzu kuko ntabwo zifasheho.

Yagize ati" Reba nawe izi nzugi napfuye kwifashisha nazo nukubura uko ngira, imibu iradutera nijoro kuburyo ariyo mpamvu wabonye naraahyizeho amatofari hariya ku madirishya ariko imibu iranga ikaturya kuko hameze nubundi nkahadakinze, kandi hagize n'igisimba ki dutera cyakwinjira kuko mu byukuri izi ntabwo ari inzugi".

Ikindi kibabaza uyu mubyeyi,  ni uko yari asanzwe afashwa muri gahunda ya VUP nabwo baza ku mukuramo batanamwishyuye amezi abiri yari akoze, ubuyobozi bu babwira ko bakoraga umuganda, nyamara ubwo batangiraga gukora Umuyobozi w'akagari yababwiye ko ari akazi ku bwibyo ntamuntu wemerewe gusaba.

Iyi mirimo ya VUP bayikoraga gatatu mu cyumweru, birangira ubuyobozi bu bambuye. Kuri ubu hari abana birukanwe ku ishuri kubera kubura amafaranga y'ishuri ndetse n'amafaranga y'ifunguro ryo ku ishuri.

Kuri iki kibazo, Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Umurenge wa Gatore Hakizamungu Adelte, yabwiye umunyamakuru ko akiri mushya muri uwo murenge ariko agiye kureba uko uriya mubyeyi yafashwa akabona inzugi.

Ati" Mubyukuri ikibazo cyuriya mu turage kirumvikana ariko ndagirango nkwizeze ko ngiye kureba uko nagicyemura kuko hari imiryango umunani turiho twubakira, ubwo mu bushobozi buzaboneka nacyane ko nge ntaho nayakura usibye kwegera inzego zadufasha ariko nawe tuza muzirikana kuko yakabaye yarahawe izo nzugi ariko wasanga harabayeho gucikanwa bigatuma atabasha kubona izo nzugi n'amadirisha".

Gusa nubwo Gitifu yatanze ikizere ko bizakorwa ariko nabyo ntabwo umuntu yabyizera nacyane ko ntagihe atanga bitewe nuko agaragaza ko aru ukubanza kubisaba izindi nzego.

Kuri ki kibazo twandikiye umuyobozi w'Akarere w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukandayisenga Jeanviere, ariko ntabwo yabashije gusubiza umunyamakuru kuko byagaragaraga ko ubutumwa yabusonye, ahubwo ahita ahamagara Gitifu w'Umurenge amubaza kuri icyo kibazo nyamara azineza ko nagitifu atagifitiye uboshobozi.

Visi Meya Mukandayisenga Janviere 

Hari umwe mu banyamakuru wari uherutse kubaza uyu Visi Meya, kuri iki kibazo maze avuga ko agiye ku gikurikirana ariko haciyeho ibyumweru bibiri uyu muturage atarabona ibyo yemerewe n'ubuyobozi.

Hari bamwe mu baturage baherutse kubwira ikinyakuru rubanda ko Uyu Visi Meya akunda kuvuga ngo azakurikirana ibibazo biba byagaragaye ariko bikarangira ntagikozwe, kuribo ngo babifata nko kubeshya abaturage nyamara biri mu nshingano ze zogucyemura ibibazo bivigwa mu mibereho myuza y'abaturage.

Bagabo John