•     

Nyabihu: Ku kigero cya 80% by'abagabo bafite imyitwarire mibi

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Simpenzwe Pascal avuga ko amakimbiri aturuka kubagabo ari 80% bikaba intandaro y'imwe mu miryango irwaza imirire mibi n'igwingira.

Nyabihu: Kukigero cya 80% by'abagabo bafite imyitwarire mibi

Bamwe mu bakobwa babyayariye iwabo bavuga ko bahura n'ubuzima butoroshye burimo kurera umwana nta bushobozi bafite, kuko usanga abagabo bazibateye babatererana nti babafashe bamwe ugasanga hari nabahunze batinya ko bakurikiranwa n'ubutabera bagafungwa., ibi babigarutseho ubwo hasozwaga icyumweru yahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2024

Ibi ngo bigira ingaruka mu mikurire y'umwana kuko usanga atabona ibitunga umwana, hakaba hari nababa mu miryango itishoboye bigatuma umwana igira imirire mibi ndetse n'igwingira.

Mubavuganye n'itangazamakuru badusabye kutagaragaza imyirondoro yabo maze bahuriza ku kuba umukowa wabyariye murugo agorwa n'ubuzima kuko kubona indyo yuzuye bitoroshye kubera ntamikoro baba bafite bigatuma barwaza  imirire mibi.

Iki kibazo cyana shimangiwe na Dr Mfashingabo Martin Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Bigogwe nawe wemeza ko abakobwa babyariye iwabo usanga aribo biganje mu kurwaza imirire mibi.

               Dr Mfashingabo Martin 

Yagize ati" hano tufite ikibazo cy'abakobwa babyariye iwabo usanga abana babo bafite  indwara y'imirire mibi, ahanini bigaturuka ku kibazo cyuko usanga ntabushobozi  banyina baba bafite nacyane ko hari bamwe baba barabyaye bataragera ku myaka y'ubukure.

Dr Martin yavuze ko hari n'ikibazo kijyanye n'imyumvire ishingiye ku madini n'imyemerere aho usanga bamwe mu babyeyi banga kugaburira abana indyo yuzuye kubera baba bavuga  ibyo biryo bitemewe bijyanye n'imyemerere. 

Mu kiganiro n'itangazamakuru Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Simpenzwe Pascal,  nawe yavuze ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'abakobwa babyarira iwabo ariko anagaruka mu kunenga imyitwarire y'abagabo kuko ngo 80% y'amakimbirane aterwa n'abagabo.

Yagize ati" ikibazo cy'abakobwa babyarira mu rugo kiraduhangayikishije  kuko hari nabavuye mu ishuri bagera kuri 87 kubera ko babyariye iwabo  ariko nk'ubuyobozi dufite  gahunda yuko abavuye mu ishuri bazasubizwa kwiga."

Visi Meya Ushinzwe   imibereho myiza y'abaturage Mfashingabo Pascal 

Kuri iki kibazo cy'abana babyariye murugo niho Paschal yahereye avuga ko amakimbiri yo mu miryango ndetse n'imyitwarire mibi y'abagabo usanga aribo bagira uruhare mu gutera inda abo bana babakobwa bikabavuramo izo ngaruka zuko barwaza imirire mibi.

Ati" Amakimbirane aturuka ku bagabo ari kuri 80% bityo ugasanga  atiza umurindi ibyo bibazo birimo no kurwaza imirire mibi ndetse n'igwingira."

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Kamena 2024 nibwo hashojwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana mu guhugu hose 

Bagabo John