•     

Rubavu: Ikurwaho ry'irerero ryo ku mupaka wa Congo ryatumye hari ababyeyi abarwaje abana imirire mibi

Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bavuga ko impamvu bugarijwe n'ikibazo cy'imirire mibi mu bana byaratewe n'ikurwaho ry'irerero ryari ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ahazwi nka Petite bariyeri.

Ikurwaho ry'irerero ryo ku mupaka wa Congo ryatumye hari abarwaje abana imirire mibi

Mu gihe hirya nohino mu gihugu mu Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana  hari bamwe bu babyeyi bakora ubucuruzi  bwa mbukiranya imipaka babwiye itangazamakuru ko impamvu bugarijwe n'ikibazo cy'imiriere mibi mu bana ari ukubera ubukene ndetse nikurwaho ry'irerero ryari ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo.

Bamwe mu babyeyi batifuje ko imyirondoro yabo ijya mu bitangazamakuru twasanze ku kigo nderabuzima cya Rugero,  bahuriza ku kuba yuko mbere ya Covid 19, ku mupaka hari amarerero abiri, ibi byafashaga ababyeyi kuko basiga abana bakajya gushakishiriza muri Congo bavayo bagasanga abana ntakibazo babitayeho, ariko kuva hasigara irerero rimwe gusa ngo byagize ingaruka ku bana harimo no kurwaza imirire mibi ku bana.

Kuri iki kibazo Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Ishimwe Pacifique, yabwiye itangazamakuru ko impamvu bagabanyije amarerero ari ku mupaka bitewe nuko hari andi yari amaze kwiyongera.

Yagize ati" Ntabwo amarerero yari ku mupaka yavuyeho, ahubwo icyabaye ni uko twayagabanyije kubera ko twabonaga amarerero ariho yiyongera, aha twavuga nko mu bigo by'amashuri,  ayashamikiye ku nsengera ndetse no ku nyubako za leta harimo n'utugari".

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Ishimwe Pacifique 

Ku gipimo cy’igwingira kugeza ubu mu karere ka Rubavu mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi giheruka cyagararagaje ko kari ku kigero cya  25%

Kugeza ubu abagore bo mu karere ka rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bagera ku kigero cya 80%Kakaba gafite amarerero  1345  arimo abana ibihumbi 40.505 harimo narimwe riri ku mupaka ryakira abana bato.

Ni mugihe u Rwanda  rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya imirire mibi mu bantu bibasirwa nayo kurusha abandi barimo abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite n’abonsa cyane cyane bibanda ku iminsi 1000 .

Bagabo John