Ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania Chama Cha Demokrasia na Maendeleo ( CHADEMA) kuri uyu wa gatatu tariki 24 Mutarama 2024, ryakoze imyigaragambyo yari igamije gusaba ko itegeko rigena amatora ko ryahinduka, ndetse banasaba ko hagira igihinduka kuko ubuzima burushaho gusharira bitewe n'izamuka ry'ibiciro ku masoko.
Umuyobozi w'Ishyaka Chadema, Freeman Mbowe, yabwiye itangazamakuru ko iyi myigaragambyo izakomeza no muzindi Ntara kugeza igihe ibyifuzo byabo bizumvwa hanyuma bigasubizwa
Yagize Ati" iyi myigaragambyo turayikora mu mahoro n'ituze ntawe tubangamiye, kandi turagira ngo tubabwire yuko iyi myigaragambyo izakomeza no muzindi Ntara kugeza ibyifuzo byacu turiho tugaragaza bisubijwe "
Muri iyo myigaragambyo barasaba leta gukora impinduka mu itegeko rigena amatora ndetse bagasaba ko hagira igikorwa kuko ubuzima bwabaye ingume aho ibiciro kumasoko bizamuka umunsi ku wundi
Iyi myigaragambyo yabereye muri Dar es salaam ariko ikazakomereza no muzindi Ntara
Bagabo John