Umugabo muri Zambia, yishe umugore we nawe ahita yiyahura, abaturanyi basanga uruhinja rw'amezi arindwi ruriho rwonka nyina wari wamaze gushyiramo umwuka arinako ruriho rurira.
Aya mahano yabaye tariki ya 17 Ukwakira 2023 mu karere ka Chongwe, aho umugabo utamenyekanye amazina wishe umugore we witwa Dorcas Chirwa w'inyaka 20 yarangiza nawe agahita yiyahura.
Abatanze ubuhamya bavuze ko bumvise urwo ruhinja ruriho rurira hanyuma umwe muri abo baturanyi ahageze asanga urugi rukingiye imbere maze afata umwanzuro wo kurusenya.
Yageze munzu asanganizwa n'umuvu w'amaraso atemba urwo ruhinja ruriho rwonka nyina wari wamaze kwitaba Imana.
Uwo muturanyi akimara kubona uwo mugore wamaze gushyiramo umwuka, yahise abona umugabo nawe yamanitse mu mugozi hehuru.
Yahise atabaza maze inzego z'umutekano zihita zihagera maze bahita batwara urwo ruhinja kwa muganga hanyuma n'imirambo ihita itwarwa mu buruhukiro.
Mu makuru y'ibanze yagaragaje ko intandaro yubwo bwicanyi yatututse ku makimbirane uwo muryango wari ufitanye.
Bagabo John