•     

"Banza ungurire ubugari mbone kuburana"Umusirikare

Kenya: Umusirikare ukurikiranyweho gu kubita no gukomeretsa, yatunguye abari bitabiriye iburana rye mur rukiko aho yabanje gusaba ko mbere yuko aburana Umucamanza amuhe ubugari bwo kurya kuko inzara yenda ku mwica.

Yasabye Umucamanza ngo abanze amugurire ubugari abone kuburana .

Uyu musirikare witwa  witwa Japhet Olindo, yitabye urukiko rwa Eldoret kuri uyu wambere tariki 13 Werurwe 2023,  amaze kugera mu rukiko ahita asaba Umucamanza ko mbere yuko aburana abanze amugurire ubugari bwo kurya.

Ati" Nyakubahwa mucamanza mbere yuko mburana kubyo ndegwa byose ndagirango ubanze ungurire ubugari  kuko kuva nagera muri Gereza ntabwo ndarya kuburyo ntambaraga mfite zatuma mbasha gusubiza ibirego mu ndega".

Umucamanza  witwa Keynes Odhiambo, yahise amubwira ko ibyo amusabye yemeye ku bikora, Ati" ibyo unsabye ndabikora rwose, banza uburane hanyuma nurangiza kuburana ndahita nkugurira ubugari urye ntakibazo ".

Uyu musirikare  araregwa n'ubushinjacyaha gukubita no gukomeretse, uretse kuba yasabye ko mbere yuko aburana abanza guhabwa ubugari bwo kurya, yanasabye urukiko ko bamurekura agataha kuko ngo afite impungenge zuko akomeje gufungwa  umugorewe we yazatwarwa nabandi bagabo bamurusha amafaranga.

Bagabo John