Polisi yo muri Uganda yatangiye Iperereza kurupfu rw'umucecuru witwa Constasio Bakasisa, w'imyaka 109 bivugwa ko yishwe n'umugabo we witwa Dominic Babiiha wamaze no gutabwa muri yombi na Polisi .
Amakuru avuga ko tariki ya 14 Ukuboza 2023, uyu musaza Dominic bicyekwa ko yishe umugore we witwa Constasio Bakasisa amujombe indobano barobesha amafi amuziza ko yanze yuko atera akabariro.
Bamwe mubo babanaga munzu, bavuze ko bumvise mu rukerera Dominic avuza induru ngo" ntabwo yapfa wenyine" niko kubyuka barebye basanga Afite indobano mu ntoki niko kubona Umukecuru ariho avirirana amaraso maze bahita bihutira ku mutwara kwa muganga ariko ahita yitaba Imana.
Uyu musaza ubwo yatabwagwa muri yombi na Polisi, yavuze ko impamvu yatumye amwica aruko yamusabye ko batera akabariro hanyuma uwo mukecuru akamubwira ko arwaye inkorora bitakunda ko batera akabariro, kubera umujinya ahita amujoba indobano barobesha amafi maze ahita yitaba Imana.
Aya makuru yemeje n'umuvugizi wa Polisi muri ako gace kabereyemo ayo mahano Samsoni Kasasira, wavuze ko uwo Musaza Dominic ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranweho icyaha cyo kwica umugore we.
Bagabo John