•     

Kirehe: Gitifu w'Umurenge wa Gahara ari mu maboko ya RIB aho acyekwaho kunyereza umutungo wa Rubanda.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe Mwenedata Olivier, yatawe muri yombi na RIB aho acyekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Rubanda ungana na Miliyoni 5 nkuko amakuru y'ibanze abigaragaza

Gitifu w'Umurenge wa Gahara yatawe muri yombi azira kunyereza umutungo wa Rubanda

Uyu Gitifu wa Gahara witwa Mwenedata Olivier, yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2023 aho bicyekwa ko yanyereje umutungo warubanda nkuko amakuru y'ibanze ikinyamakuru Rubanda cyahawe n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira abivuga

Dore ubutumwa bugufi Mayor yoherereje umunyamakuru 

Hari andi makuru twahawe n'umwe mu baturage avuga ko, uyu Gitifu  Mwenedata Olivier yaba yarakusanyije amafaranga Miliyoni 5 mu baturage ajyanye no kugura imodoka y'Umutekano muri uwo murenge hanyuma ngo akayoherereza undi muntu utaramenyekana binyuze kuri MoMo Pay.

Kugeza ubu uyu  Gitifu  Mwenedata Olivier acumbikiwe kuri RIB Station ya Kirehe mu gihe iperereza rigikomeje.

Bagabo John