Abapolisi batatu hamwe na Pasiteri (Umukozi w'Imana) muri Uganda batawe muri yombi aho bakurikiranyweho gufata ku ngufu umugore
Polisi yatangaje ko abo bapolisi hamwe na Pasiteri bambuye ibyangombwa umugore utatangajwe amazina ye ukomoka muri Latvia, baranamusambanya.
Uyu mugambi wateguwe nuyu mukozi w'Imana kuko yamutumyeho ngo azaze gusura Uganda, nyuma yo kuhagera yahise yamburwa amafaranga yari afite ndetse n'ibyangombwa by'inzira.

Yagiye gutanga ikirego kuri Station ya Polisi hanyuma abapolisi batatu ngo bahise ba mufunga hanyuma banamutegeka gusinya ko amafaranga yambuwe ndetse n'ibyangombwa bye yabihawe.
Ishami rya Polisi rishinzwe iperereza ryavuze ko nundi wese ufite ibirego arega uriya mu Pasiteri ko babizana kugirango abiryozwe.
Bagabo John
