Muri Kenya haravugwa inkuru y'umugabo wataburuye umurambo w'umugore we kugirango agurishe isambu yari ishyinguyemo umugore we
Intandaro y'ikibazo cyatumye uyu mugabo atabwa muriyombi, nuko yashatse kugurisha isambu hanyuma umukiriya amubwira ko atayigura hashyinguyemo umuntu.

Uyu musaza w'imyaka 72 utuye mu gace kitwa Mumero yafashe ucyemezo cyo gutaburura umurambo abifashijwemo n'umwuzukuru we ndetse n'abaturanyi be babiri.
Nyuma yo gukora icyo gikorwa cyafashwe nkaho ari ibara. Inzego z'umutekano zahise zimuta muriyombi kugira ngo aryozwe ibyoyakoze.
Bagabo John
