Polisi yo muri Tanzania mu ntara ya Mtwara, yataye muriyombi umuvuzi gakondo wasambanyije umwana w'imyaka 17 amubwira ko ariho amuvura.
Aganira n'itangazamakuru umuyobozi w'ungirije wa Polisi muri Mtwara, Hamis Ramadhani, yavuze ko uwo muvuzi gakondo witwa Sabihi Mpando ufite imyaka (41) yatwaye uwo mwana ku marimbi amubwira ko agiye ku muvurira hari mu masaha ya nijoro.

Inzu zaba vuzi Gakondo
Bageze aho ku marimbi uwo muvuzi gakondo yahise atangira gusambanya uwo mwana bimuviramo kwangirika bikomeye kw'imyanya y'ibanga.
Umuyobozi wa Polisi yavuze ko uwo muvuzi gakondo ari munzego z'umutekano aho agiye kurerwa dosieye igashikirizwa urukiko.
Bagabo John
