Inzu y'umusaza witwa Seleman Mussa ufite imyaka 65, utuye mu intara ya Simiyu muri Tanzania, urukiko rwategetse ko inzu ye igomba kugurishwa hakishyurwa umwenda w'inkwano y'umuhungu we ingana na Miliyoni imwe ya Mashilingi yasigayemo kwa sebukwe .
Umusore w'uyu mugabo yakoze ubukwe muri 2019, icyo gihe bajya gusaba umugeni baciwe inkwano ingana n'inka 15, icyo gihe basabye ko batanga izo bafite hanyuma izindi zikazatangwa nyuma ariko bugafatwa nk'umwenda.
Iwabo w'umukobwa baremeye bakira izo bari bafite nubwo hatatangajwe umubare w'izo batanze ndetse n'izasigaye mu gihe cyo gukwa.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Mwananchi, avuga ko muri 2020, aribwo umuryango w'umukobwa watangiye kwishyuza inkwano zasigaye zihwanye na Miliyoni imwe ya Mashilingi.

Imiryango yarateranye habaho kutumvikana, hanyuma iwabo w'umukobwa bagana inkiko biza kurangira urukiko rutegetse ko se w'umuhungu agomba kwishyura inkwano yasigaye ingana na Miliyoni imwe, butewe nuko ntaho yari buyakure bibangombwa ko hatezwa cyamura inzu yuwo musaza Selema se w'umuhungu kugirango havemo amafaranga yo kwishyura inkwano.
Uwo musore usanzwe ari Umwarimu muri Segonderi ntabwo hatangajwe niba azajuririra kucyemezo cyafashwe cyo guteza cyamunara inzu ya se.
Bagabo John
