•     

Pasiteri wibye ihene yavuze ko atazarushya urukiko

Kenya: Umukozi w'Imana ( Pasiteri) Witwa Timona Keya, yamereye urukiko ko ariwe wibye ihene umunani bityo ko atazarushya urukiko

Pasiteri yibye ihene yemera ko atazarushya urukiko

Uyu  mukozi w'Imana Timona, ubwo yitabaga urukiko rwa Eldoret,  yatunguye abantu ubwo yabwiraga inteko iburanisha ko atazarushya urukiko kuko ariwe wibye izo hene.

Timo yagize ati" niteguye nk'umukozi w' Imana kuzumvikana n'uyu mugenzi wange uburyo nzishyura ziriya hene".

Pasiteri Timona Keya, ni umuyoboke w'itorero ryitwa Israeli 

Uyu mukozi w'Imana avuga ko icyamuteye kwemera ko yibye ziriya hene ndetse akavuga ko atazarushya urukiko, ni uko izo hene yasizanze ahantu nta mushumba zfite akazitwara iwe murugo, ariko akaza kuzibura atazi uburyo zagiyemo, ibi kuriwe yemera ko kuba ariwe wazanye izo hene nyuma zikabura bihita bimugira umujura, akaba ariyo mpamvu avuga ko atarushya Urukiko. 

Timona yitabye urukiko kuri uyu wakane tariki ya 29 Kamena 2023. Ni mugihe icyaha cyo kwiba izo hene cyabaye tariki ya 23 Kamena 2023, izo hene uko ari umunani zifite agaciro ka Mashilingi 33, 000

Bagabo John