Kigali: Umuturage witwa Cyiza Innocent utuye mu murenge wa Kigali Akagari ka Mwendo, umudugudu wa Amahoro yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kunyereza Umusanzu w'Irondo.

Kuri uyu wa kane Tariki ya 13 Nyakanga 2023 nibwo uwitwa Cyiza Innocent yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kunyereza umusanzu w'Irondo utangwa n'abaturage.
Hari amakuru ikinyamakuru Rubanda cyahawe n'umwe mu bayobozi bo mu inzego z'ibanze ariko wirinze kuvuga inshingano afite ndetse n'amazina ye, yavuzeko ayo makuru ariyo.
Cyiza Innocent ucyekwa kunyereza umusanzu w'Irondo
Ati" Cyiza Innocent ubu ari kuri Station ya RIB ya Karama aho ariho abazwa ku bijyanye nuko hari bamwe mu baturage batanze umusanzu w'amafaranga y'Irondo ariko nti babona ubutumwa bugufi SMS, aho uwo Cyiza Innocent yafashe uwo musanzu akayakoresha muri gahunda ze bwite ".
Mu inyandiko ngufi Rubanda ifite igaragaza uko ikibazo giteye, yerekana ko Cyiza yari amaze gukoresha amafaranga ibihumbi 86,000 ariko ntabwo bizwi neza ngo yari yishuje amafanga angahe?
Dore inyandiko igaragaza uko ikibazo giteye
Ubusanzwe iyo umuturage atanze Amafaranga y'umutekano ahita abona ubutumwa bugufi SMS yerekana ko yishyuye umutekano.
Bagabo John