Tanzania: Umugabo witwa Joseph Denis, wari warakatiwe gufungwa imyaka 30 azira gufata ku ngufu umwana w'imyaka 10 akaza kujurira, urukiko rwahise rumuhanisha gufungwa burundu
Muri 2019 nibwo Joseph Denis yatawe muriyombi azira gufata ku ngufu umwana w'imyaka 10 mu gace ka Mwanambaya, mu karere ka Mkuranga.
Joseph yahise ashyikirizwa inkiko araburana aza guhamwa n'icyaha ahita akatirwa gufungwa imyaka 30
Uyu Joseph ntabwo yanyuzwe n' imikirize y'urubanza yahise ajurira, muri uko kujurira urukiko rwasuzumye ubujurire bwe maze rusanga Umucamanza wambere yarirengagije ingingo ya 154 mu gika cyaho cya 2 ivuga ko iyo umuntu yasambanyije umwana uri munsi y'imyaka 10 ahita ahanishwa gufungwa burundu.
Uwo mugabo Joseph wari umaze imyaka inne muri Gereza yahise ahanishwa gufungwa burundu nkuko urukiko rwabitegetse.
Bagabo John.